Igishanga cya Cyaruhogo

Kubijyanye na Wikipedia

Igishanga cya Cyaruhogo cyatangiye guhingwamo umuceri mu mwaka wa 1973.

Tumenye Igishanga cya Cyaruhogo[hindura | hindura inkomoko]

Igishanga cya Cyaruhogo cyatangiye guhingwamo umuceri mu mwaka wa 1973.Igishanga cyari gifite amazi ahagije ariko yagiye akama kubera imiterere y'intara y'iburasirazuba ikunze kwibasirwa n'izuba.Akenshi mugihe cy'impeshyi usanga hadakunze kugaragara ibikorwa by'ubuhinzi muri icyo gishanga kubera ko nta mazi aba akirimo.Igishanga cya Cyaruhogo gihingwamo umuceri mu mwaka wa 2020 abahinzi bamaze umwaka bararaje imirima yabo kubera ko hari gahunda yogusana ibyuzi bihangano bifasha abahinzi kuhira imyaka,[1]Icyifuzo cyabafite ubuhinzi munshingano bifuzako kuri hegitari imwe yubutaka havaho toni umunani z'umuceri.Igishanga gihuriweho n'abahinzi bo mu karere ka Rwamagana bahuriye mu makoperative ndetse nabo mukarere ka Ngoma bahuriye muyandi makoperative.

Mubindi wamenya ku Igishanga cya Cyaruhogo[hindura | hindura inkomoko]

Hegitari mirongo icyenda(90) zihingwamo umuceri zigize igishanga cya Cyaruhogo hegitari 65 nizo zihinzwe gusa kuba izindi zidahinzwe ni ukubera ni ikibazo cyokutagira urugomero rw'amazi.[2]Gahunda guverinoma y'u Rwanda ifite ni uko umusaruro uboneka muri ikigihe mu mwaka wa 2050 ugomba kuba warikubye inshuro 15,ibyo ntibikuraho ko ubuso buhingwaho butaziyongera ahubwo ni ugukora ubuhinzi kuburyo bwa kijyambere bigatuma umusaruro uva kuri hegitari imwe ukiyongera.Ikindi ni uko abaturage bahinga mugishanga cya Cyaruhogo bishimira kubona icyuzi kibafasha kuhira umuceri mugihe bahingaga ukumira mumirima.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rwamagana-hegitari-25-zipfa-ubusa-zidahinze-kubera-kutagira-amazi
  2. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-rwamagana-kashyikirijwe-igishanga-cyashowemo-miliyoni-20
  3. https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/abahinga-mu-gishanga-cya-cyaruhogo-bafite-impungenge-zuko-bagurirwa-umusaruro-wabo-ku-mafaranga-macye/